Intangiriro
Njyewe ndi umuhungu wa samu (son of Sam), aya ni amagambo y’umwicanyi ruharwa (serial killer) witwa Dawidi Rishari Berikowiti (David Richard Berkowitz) yandikaga akayasiga kumurambo wuwo yabaga amaze kwica. Iperereza ryakozwe ndetse ibindi bikandikwa mubinyamakuru bigaragaza ko we ubwe yiyiciye abantu batandatu agakomeretsa barindwi. Ese Berikowiti ni muntu ki? Yavukiye hehe? Ni iki cyamuteraga kwica gutya? Ese kuki uyu munsi tumugarutseho kurubuga rw’inkuru za gikiristo?
Berikowiti ni muntu ki?
Ahagana mu myaka yi 1970, mu mujyi wa Niyuyoruke (New York) ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari umujyi w’ubwoba, umujyi utinyitse kubera ubwicanyi bwawukorerwagamo. Usibye ubwicanyi bwakorwaga n’udutsiko twabantu runaka bazwi nk’amabandi, hari abandi bihariye babikoraga bazwi nk’abicanyi ruharwa (serial killer).
Umusore ukiri mutoya ariko uteye ubwoba wihimbye Umuhungu wa Samu, mukizere gicyeya cy’ubuzima yashimishwaga no kumena amaraso. Mbese yavutse ate? Mu mwaka wi 1953, Italiki yambere y’ukwezi kwa gatandatu nibwo yavutse ariko yavutse umuryango we utabiteguye (abasoma, ibi mubyiteho). Ibi byabaye ubwo nyina umubyara na se bahuraga bakishimisha (bagasambana) by’umunsi umwe ingaruka zikaba gutwita. Nyina yari umutaliyani se akaba umuyahudi, bose bahuriye muri Amerika baje gushakisha ubuzima. Akimara kuvuka ntiyabanye na Nyina ahubwo yatoraguwe n’umuryango wabagiraneza ni nawo wamuhaye akazina ka Berikowiti (Berkowitz) kuko yitwaga Fariko (Falco). Yakundaga kubaho wenyine, agira ipfunwe ryo kuba no gusabana nabandi, mbese ubuzima bwe yabugamo yigunze.
Nta nshuti y’umukobwa nimwe yigeze yigera, ahubwo mu mashuri abanza yagiraga umujinya mwinshi ndetse n’urugomo kubandi bana, ibi byatumye ashakirwa umuganga wita kubuzima bwo mu mutwe (Psychotherapist). Ibi byaje gukomera ubwo umubyeyi wamureraga yapfaga hanyuma umugabo wuwo mugore akongera agashaka undi mugore akajya amufata nabi cyane, ibyo byatumye yanga umugore aho ava akagera. Ku myaka 18 yagiye mugisirikare amarayo umwaka umwe, avuyeyo yaje kwibera mu mujyi wa virijiniya (Virginia) aho yabaga mubuzima bwo gusenga mu idini yaba batisita (Baptist Church), ntiyatinzeyo yahise agaruka I Niyuyoruke (New York) ndetse aza guhura na Mama we umubyara gusa ntibavugana byinshi kuko yari yarasabitswe n’agahinda, umujinya, no kwiheba bituruka kukutamenya inkomoko ye.
Mu kumenya ko nyina na se bamubyaye by’impanuka byatumye banamuta, niho yakuririje kwanga abantu bari murukundo (abize cyangwa abafite ubumenyi kumasomo y’ubuzima bwo mu mutwe “Psychology” ibi murabyumva), yicaga cyane abataliyani n’abayahudi, yicaga abakobwa gusa bato bato, bafite mu maso heza hasennye neza, bafite imisatsi itendera mumugongo neza neza bateye nka Nyina.
Umuhungu wa Samu (Son of Sam) yakomeje kugenda yica abantu abarashe. Abatangabuhamya bagiye batanga amakuru kuri Polisi yuko umuntu urasa aba asa. Muri ibyo bimenyetso bavuze n’ubwoko bw’imodoka yagendagamo, Polisi iyi kurikiranye isanga yanditse kuri Dawidi Berikowiti (David Berkowitz).
Kuwa gatatu, mugitondo cyo kuwa 10/08/1977, Berikowiti yasohotse murupangu aba polisi bamureba ntakintu yikanga afungura imodoka ye yinjiramo, abapolisi (Yohani “John” na Edi “Ed”) begera imodoka baramubwira bati: zamura amaboko, ntunyeganyege cyangwa ngo ugire icyo ukora. Berikowiti akibabona yazamuye amaboko ati: Muramfite, Mwambonye, Byarangiye, nabo ati: Twakubonye urinde? Arabasubiza ati: Mwambonye ndi Umuhungu wa Samu.
Kubera iki ino nkuru y’ubwicanyi nayizanye mu nkuru za gikirisito?
Ushobora kwibaza uti: Ese uyu mwanditsi ibyanditswe byera byamubanye bikeya, kuburyo iyi nkuru yarikwiriye kunyura kurubuga rwa gikristo? Nifashishije ibyanditswe byera natanga igisubizo.
Nuko ndebye mbyitegereza neza, Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa (Imigani 24:32, Bibiliya yera).
Njyewe naritegereje, ndatekereza, ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho (Imigani 24:32, Bibiliya ntagatifu).
Icyo Umwami ndetse akaba n’umwanditsi Salomo agarukaho cyane nuko haribyo yabonye, yamara kubibona akabitekerazaho, nyuma akongera akareba cyangwa agashishoza maze agakuramo amasomo yamufasha mubuzima bwe: natwe nk’Itorero sibyiza guterera agati mu ryinyo ahubwo ibyo tubona byose twagakwiye kubikuramo isomo ryadufasha mubuzima bwácu bw’umwuka.
Nanjye maze kumva inkuru ya Berikowiti nafashe umwanya nsoma amakuru ye kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, mara iminsi itari myinshi nyitekerezaho numva hari icyo nkwiriye gusangiza ab’Itorero. Amasomo ndetse nicyo Imana idushakaho muzabisanga mugice cya kabiri cyiyi nkuru.
8 thoughts on “Nitwa umuhungu wa Samu igice cya mbere: Rishari Dawidi Berikowiti umwicanyi kabuhariwe (Serial Killer) wizeye Yesu.”
Ndabikunze cyane ariko nanone
Udusigiye amatsiko cyane y’igice cya kabiri.
I can’t wait
Murakoze Kumbuka
Mwihangane kuwa mbere izasohoka Imana nibishaka
Iyi nkuru yariteyr amatsiko. Igice cya 2 turagutegereje pe. Muzadusangize vuba icyo gice
Yegoo
Iyinkuru ninziza ariko Idusigiye amatsiko
Igice cya kabiri mukitugezeho vuba dushire amatsiko
Kdi Imana ikomeze impano y’Imana ibarimo
Shallom
Amena!
Kuwa mbere rwose igice cya kabiri cyizasohoka! Imana nibishaka
Part 2
Nukuri birakwiye ko buri kintu cyose ari icyiza cg ikibi kitubera isomo.
Niba dusomye bibiliya dukwiye kwibaza. Ese hari urugero rwiza nakurikiza? Ese hari urugero rubi nakwirinda?…
Thank you Yves be blessed