Eminemu (Eminem): Yagiye mu ikoraniro ry’abizera abashakaho ubufasha, bamusaba Otogarafe (Autograph).

Intangiriro

Muri 2017 ubwo nigaga muri Kaminuza, umushumba witwa Dezire Habyalimana yigeze kuvuga ati: “Nagiye mu Isi mburamo Itorero ariko ngiye mu Itorero mbonamo Isi.” Nanjye mfite ubwoba ko niba inshingano z’Itorero mu Isi zarabuze, mu minsi izaza uzasanga ubukirisito ari izina kuruta ubuzima. Charles Spurgeon mwite Karori yigeze avuga ko igihe kizagera aho kugirango abashumba bagaburire intama ahubwo uruhimbi ruzaba rwuzuyeho abashyushyarugamba/abanyarwenya bataramiye ihene.

Aya magambo sinyandikiye guciraho iteka abayasoma cyangwa abavuzwemo (abayobozi ndetse n’itorero muri rusange) ahubwo nyandikiye kwibutsa abanyatorero ko dufite inshingano yo kugandukira Mwuka wera akayobora ubuzima bwacu ndetse nyandikiye gukoza isoni abitwa ko bizera ariko bakaba basa n’Isi kandi ntibakore nicyo baremewe/bahamagariwe.

Ese kubera iki Eminemu yagiye gushaka ubufasha murusengero?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Matthew Hughes, mwite Matayo. Wowe uri gusoma ino nkuru byashoboka ko uzi uyu muhanzi w’indirimbo bakunze kwita iz’injyana y’umujinya (Hip-Hop) ukomoka mugihugu cy’Amerika, na bamwe mubizera baracyumva indirimbo ze muburyo butaziguye banga ko bagawa na bene se kubera kumva umuzika w’Isi (Secular Music).

Ibi simbyandikiye kumwamamaza.

Eminemu ari mubahanzi bakunzwe mundirimbo z'isi ahagana mu 1996 kugeza nubu anabona ibihembo bikomeye cyane ku Isi nk’umuhanzi mwiza ku byingoma ye. Ubwo bwamamare bwe ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima bwatumye abatwa n’ibiyobyabwenge bikomeye (Drugs addiction).

Amakuru nakuye kurubuga rwa Wikipedia amuvugwaho ku ngingo ivuga ubuzima bwe bwite (Personal life) ku gasate k'ibibazo yagize by’ubuzima (Health Problems) havuga ko yafashe ibiyobyabwenge by’ubwoko bukomeye byatumaga asinzira amasaha abiri gusa. Ndetse kubera kubatwa nabyo byatumye umunsi umwe agwa (fall down) mubwogero atakaza ubwenge ajyanwa mu bitaro abamujyanye bababwiye ko arabaho amasaha abiri gusa, kubwamahirwe yaje kubaho.

Yagiye murusengero kwaka ubufasha

Abonye ko ibiyobyabwenge bimurembeje yatangiye kujya yitabira amateraniro kuko yibwiraga yuko ariho azafashirizwa akaba yareka ibyo biyobyabwenge. Umunsi yazaga murusengero abakristo benshi baramubonye bitewe nukuntu yari icyamamare aho kumva ikimugenza bamwatse otogarafe/autograph (Ni inyandiko y’umwimerere abantu bandika nkisinyature “signature” bigafasha ababihawe nk’ikimenyetso cyuko bahuye na nyirubwite cyangwa bikaba nk’urwibutso). Eminemu amaze kubona ko ibyo yaje gushaka atabibonye yahise ava murusengero ajya gushaka abaganga bafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kugaruka ku murongo (Rehabilitation).

Kubera iki ino nkuru yanditswe?

Ino nkuru ntiyandikiwe kwamamaza ubuhanzi, ahubwo yandikiwe kwibutsa Itorero ko ridakwiriye kwivanga mu Isi (Isi mu Itorero) ahubwo Itorero rifite inshingano yo kuzahura Isi (Itorero mu Isi), kandi ibi byose bizashoboka ari uko Itorero risenze kugirango himikwe abayobozi b’umwuka.

Ndahamya ko Isi ifite abarwayi benshi cyane nka Eminemu (Matayo 9:12) kandi bose uburuhukiro bwabo ni kuri Yesu. Ariko mbabazwa nuko Itorero rititeguye gutanga umuti w’uburwayi bwabo ahubwo bahugiye mubyo batahamagariwe. Eminemu kuba yaragiye kubavuzi ba siyansi simugaya kuko nabo ibyo bahawe babihawe n’Imana, ahubwo ndagaya Itorero ko ryabuze ufite impano y’ubwenge (1 Abakorinto 6:5) kugirango bamenye icyo uwo ashaka maze afashwe. Ibyabaye byose ni urugero rwuko Abanyetorero bamwe bahugiye mugushaka ama otogarafe aho gukora icyo bahamagariwe.

Umusozo n’umwanzuro

Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.” (Mariko 2:17). Yesu niwe mutwe/muyobozi w’Itorero kandi adusaba gusa nkawe (Abafilipi 2:5), iki ni igihamya cyuko kenshi ko abayoborwa basa n’abayobozi babo bityo ni ingenzi ko dusenga kugirango Imana yimike abatuyobora mumuhamagaro waho Imana idushaka kandi badafitiye ishyari ryuko bazasimburwa. Bityo “Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo (Yesaya 54:2-3).

3 thoughts on “Eminemu (Eminem): Yagiye mu ikoraniro ry’abizera abashakaho ubufasha, bamusaba Otogarafe (Autograph).

  1. Thank you man of God 🙏
    May God bless you for this word

    Hahirwa abumva.maze bakumvira kuko bazarya kubyiza byo mugihugu

    Imana idufashe kugira umutima nkuwari muri Kristo Yesu Kandi itwemerere tuyemerere ikorere muri twe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *