Inkuru yatangaje benshi ariko ntibakuramo isomo: Inkende bivugwa ko yiyahuye.

Intangiriro

Ese iyo wumvise ijambo “inyamaswa” mu matwi yawe wumva umeze gute? Hari uhita yumva ari ikintu kinini cyane kandi giteye ubwoba cyibera mu ishyamba kirya utundi tunyabuzima dutoya cyangwa cyikarya ibyatsi, ndetse nundi ashobora kuyitekereza ukundi. Inyamaswa n’ibinyabuzima bifite imico itandukanye ndetse binafasha abantu mu buzima bwa buri munsi bitewe n’umusaruro ubikomokaho nubwo hari zimwe munyaswa zangiza. Bitewe nuko haribyinshi bigenda bizibonekaho bidasanzwe mu bumenyi/siyansi (science) hashyizweho isomo ryiga ku mitekerereze ndetse n’imyitwarire yazo (Animal Psychology).

Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka ku bumenyi bw’inyamaswa ahubwo turibanda cyane ku nkuru yanditswe n’ibinyamakuru byinshi bivuga ku inkende bivugwa ko yiyahuye mu karere ka HUYE muri kaminuza y’U Rwanda (BUTARE), kanda hano uyisome niba wifuza kumenya byinshi. Ushobora kwibaza cyangwa ukagira ikibazo niba iyi nkuru yarikwiriye kunyura kurubuga rwa gikristo? Nifashishije ibyanditswe byera natanga igisubizo.

Nuko ndebye mbyitegereza neza, Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa (Imigani 24:32, Bibiliya yera).

Njyewe naritegereje, ndatekereza, ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho (Imigani 24:32, Bibiliya ntagatifu).

Icyo Umwanditsi ndetse n’umwami Salomo agarukaho cyane nuko haribyo yabonye, yamara kubibona akabitekerazaho, nyuma akongera akareba cyangwa agashishoza maze agakuramo amasomo yamufasha mubuzima bwe: natwe nk’Itorero sibyiza guterera agati mu ryinyo ahubwo ibyo tubona byose twagakwiye kubikuramo isomo ryadufasha mubuzima bwácu bw’umwuka.

Witegereje ibyabaye (byanditswe mu binyamakuru) nibyiza gukuramo iyi nyigisho, inkuru zivuga ko inkende yiyahuye yatambutse kumbuga nkoranyambaga zitandukanye bamwe batangajwe cyane niyo nkuru bibaza ukuntu yaba yarafashe akagozi ikagashyira mu ijosi ikimanika ikiyahura, nubwo benshi basomye iyi nkuru ariko abakuyemo isomo nibacye, abayibonye (Eye witness) bavugako iyo nyamaswa yarifite akagozi imaze iminsi ijyendana mu ijosi, nyuma yaje gukina nizindi ncyende muri sitade (stadium) ya kaminuza nyuma isimbutse nkuko zisanzwe zibikora ntibyayihira uwo mugozi ufata ku cyuma cyaje kuyiniga irapfa, izindi nkende zaraje zirashungera ariko ntanimwe yabashije kuyikiza .

Reka tuve ku nkende bivugwa ko yiyahuye ahubwo twigarukeho nk’itorero:

Muri iki kinyejana usanga abantu benshi bagendana icyaha nagereranya nk’akagozi mu ijosi y’inkende ndetse bagakinana icyo cyaha bambaye nkuko inkende yakinanaga ako kagozi, ikibabaje cyane ni uko iyo nkende ubwo yanigwaga n’umugozi itigeze itabarwa nangenzi zayo ahubwo zarayishungereye gusa, ninako abantu benshi bakora ibyaha mu matsinda runaka nko kunywera inzoga hamwe, kugambana, n’ibindi ariko iyo upfa baragushungera ntawabasha ku gukiza (Mbega agahinda).

Icyo Imana igushakaho wowe uri gusoma iyinkuru

Ese wowe icyaha uri kugendana ni ikihe?

Ese ugeze hehe uhuza ubuzima bwawe n’Ijambo ry’Imana?

Ese aho ujya wizera ko abantu haricyo bagufasha mukugikira?

Nuko ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye (Abaheburayo 12:1). Nuko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira (Ibyahishuwe 3:3).

Ndimo nsoza nagirango nkwibutse ko nkuko inkende yatunguwe n’urupfu (ntiyateganyaga gupfa) ruturutse ku kagozi yajyendanye iminsi ninako kugaruka ku mwana w’Imana (Yesu) kuzamera bityo n’ingenzi kwiyambura ibituremerera bikatuboha nkuko Inkende yariboshywe nakagozi kayizaniye urupfu.

Umwami Yesu araza vuba (Maranatha).

3 thoughts on “Inkuru yatangaje benshi ariko ntibakuramo isomo: Inkende bivugwa ko yiyahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *