Muri gereza; Imfungwa zaburiwe irengero, inzego zikuriye amagereza zashyizeho ibihembo kuwababona, ariko nta gace ko mu Isi babonetsemo.
Turi muri 2018, ninjiye muri imwe muri gereza, sinjyanywe no kurangiza ibihano nakatiwe n’inkiko (gufungwa/kugororwa) ahubwo njyanywe no gusura uwakatiwe n’inkiko. Nkinjira nakiriwe n’abacungagereza babiri, baranyanditse mvuze nuwo ngiye gusura, nkibona abagororwa amaso yanjye azenze amarira menshi, ndiyumanganyije kugirango ntagaragara ndira mu maso y’abatoya nabo baje gusura ababo. Nubwo amaso abihisha ariko umutima urarira kuko mbonye abari bafite icyubahiro bameze nk’intwari inyinyira, ntibafite umudendezo kubera ibyaha bakoze. Reka inkuru yanjye nyisoreze aha, ariko sinagenda ntavuze kuri ibi; bamwe cyangwa benshi babohewe muri gereza y’ibyaha, nta mudendezo bafite Imana yabaremeye. Imana ibabajwe nuko badakora amahitamo meza atanga umudendezo bityo rero hunga udapfa, hunga icyaha kuko cyamanuye mu ijuru n’abamalayika batumviye Imana (Intangiriro 19:17).
Imfungwa zaburiwe irengero
Ni amasaha asanzwe, Afurika y’iburasirazuba irasigaho uburayi bwo hagati isaha imwe, igasigaho umujyi wa Neyuyoruke (New York) ho muri Leta zunze Ubumwe bw’Amerika amasaha arindwi.
Ni kumugoroba imfungwa zimaze gufata amafunguro, zinjiye mubyumba byo kuraramo nk’ibisanzwe abashinzwe umutekano bafunze inzugi, imfata mashusho [Camera] z’umutekano ziri gukora neza, inzongera z’impuruza nazo ziraregeye, abashinzwe umutekano bari kugendagenda hejuru y’inkuta za gereza, byose barabikora kugirango hatagira utoroka cyangwa ngo yinjire muri gereza guhungabanya umutekano wabarimo.
Umugoroba uvuyeho, akabwibwi karaje nako gasimbuwe n’ijoro, ijoro rivuyeho igicuku kiranishye. Muri icyo gicuku humvikanye induru nyinshi y’abantu mumujyi ndetse no mubyaro ko abantu bari kubura mu buryo butandukanye. Induru muri gereza irumvikana hose, abashinzwe umutekano baryamiye amajanja kugirango hatagira ubura nkuko abandi babuze, barashe hejuru kugirango urusaku rw’imfungwa rugabanuke muri gereza. Imfungwa zimaze gutuza abashinzwe umutekano baramanutse batangira kugenzura ibyumba imfungwa ziraramo, mubyumba byo ku igorofa ya mbere basanze imfungwa zuzuye, bazamutse ku igorofa rya kabiri basanzwe hari imfungwa zitari mubyumba byazo. Bihutiye gukaza umutekano no gushakisha hafi ya gereza kugirango hatagira uwaba yatorotse akajya kure ndetse bashyizeho n’ingamba n’ibihembo ko uwabona uwaba yatorotse yabimenyesha inzego z’umutekano ariko ntanumwe baciye iryera.
Bihutiye kubimenyesha abakuriye gereza, bageze mu biro bye nawe baramubuze. Bageze ku mfata mashusho [Camera] z’umutekano babona amashusho adasanzwe y’abantu bari kuzamurwa mubicu ndetse bitegereje neza babona mu kirere hari umucyo mwinshi. Bihutiye kugenzura amazina y’imfungwa zabuze, basanga inyinshi nizabaga mu matsinda y’abizera Imana, bakundaga gusenga, ndetse bafite n’ubuhamya bw’ingeso nziza mubandi.
Ntakabuza Itorero ryazamuwe, bivuzwe n’umwe mubacungagereza wari warasomye ayo makuru mu gitabo cya Bibiliya (1 Abatesaloniki 4:13-18). Batangaje ayo makuru ko byashoboka ko impanda y’uwiteka yabaye, ntakabuza nibyo koko impanda yabaye. Ababa hanze yagereza bamenye ayo makuru, umuborogo urabishe, amavi yabo arakomangana, bameze nk’intwari inyinyiriye, nubu byababereye urusobe rw’ukuntu imfungwa zagiye mu ijuru zarakoze ibyaha bikomeye, kandi nabo babaga mu makoraniro y’abizera [Insengero], ntakabuza ibyo Yesu yavuze bibasohoyeho ati: Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana (Matayo 21:31).
Isomo n’umusozo
Abizera bo ha mbere bakumburaga ijuru kugeza aho indamukanya yabo yabaye ati: Maranatha (Umwami Yesu araza vuba), si ibyo gusa ahubwo barushijeho kubaho ubuzima bw’ibyanditswe byera kuko barebaga ibyiringirwa bigatuma bavuga yuko ari abashyitsi n’abimukira kuko iyo bajya harushaho kuba heza yaho bari (Abaheburayo 11:13). Nicyo cyatumye n’abizera bafunzwe bazira ibyaha runaka bazamuwe kuko Imana idatekereza nk’abantu cyangwa ngo itange ijuru habayeho amatora cyangwa ibitekerezo muntu ahubwo yabigennye cyera ko abazizera bazaribona (Yohana 3:16; Yohana 6:40). Nuko rero abakiriho mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo ko Umwami wacu Yesu ari bugufi (1 Abatesaloniki 4:17-18).
Byashoboka yuko ino nkuru nawe itumye utekereza ku iherezo ryawe. Byashoboka kandi yuko iguteye agahinda mu mutima kuko ibyaha birembeje ubugingo bwawe nuko rero umwuka wera aravuga ati: uyu munsi ntiwumva ijwi ry’Imana ntiwinangire umutima (Abaheburayo 3:15).
8 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya cumi na karindwi”
*Yesaya 61:1*
Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no *kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.*
Biradukwiye nk’itorero kumenyesha imbohe z’amateka, imbohe z’ibyaha, imbohe z’ibikomere ko Yesu abohora.
Byose barabikora kugirango hatagira utoroka cyangwa ngo yinjire muri gereza guhungabanya umutekano wabarimo .
Satani Ari gukoresha uburyo bwose bishoboka kugirango imbohe zitamucika.
Kandi bumwe mu buryo Ari gukoresha ni ukubohera abizera mu nsengero, kugirango batamenyesha imbohe ko hari uwababohora.( Ikibazo Imana ifitanye n’itorero)
Umwami Ati mugende, mubwire abaremwe Bose ubutumwa bwiza(matayo28:19)
(Muhere yerusalemu mukomeze yudaya n’isamariya mugere ku mpera y’isi(Ibyakozwe n’Intumwa 1:8)
abizera bati tugume mu murwa dusangire ibyacu dutegereze umwami.
Abari munzu y’imbohe baradukeneye nk’itorero.
Be blessed Yves.
Byose barabikora kugirango hatagira utoroka cyangwa ngo yinjire muri gereza guhungabanya umutekano wabarimo.
Nubwo abari muri gereza bafite umutekano, nta mahoro bafite .
“Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.( *Yesaya 48:22*)
Bamwe babohewe mu byaha satani abashakira umutekano, abiba ntibafatwa, abasambana abashakira uburyo bwo kudatwara Inda no kuzikuramo byemewe n’amategeko y’isi no kwandura indwara zanduriramo , abasinda bagashakirwa uburyo bwo gutwarwa kugirango umutekano wabo udahungabanywa n’ibindi ariko nubwo bimeze bityo nta mahoro bafite kuko isōko y’amahoro iri muri yesu we mwami w’amahoro.
Be blessed. Tumaramishe imibabaro kubwirana Aya magambo.
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.
(Luka 12:32)
Ikindi Kandi
Ariko twebweho *ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu*
(Abaheburayo 10:39)
Ni ukuri!
Amena
God bless you Man of God
Amena