Pasitoro John Harper mwite Yohana, byashoboka ko ari ubwa mbere wumvise uyu mushumba! Yewe byashoboka ko ahubwo waba umuzi cyane kundusha! Ibyamubayeho bamwe bashobora kubyita kwiyahura ariko nyamara urupfu rw’umukiranutsi ni ifumbire y’ivugabutumwa!
John Harper yavutse kuwa 29 Gicurasi 1872, avukira mu cyaro cyitwa Husitoni (Houston) muri Scotland. Ku myaka 14 yizeye Yesu Kristo abikomoye ku kwizera kw’ababyeyi be (2 Timoteyo 1:5)! Ku myaka 18 yatangiye kubwiriza ubutumwa bwiza akabifatanya n’imirimo y’amaboko kugirango yikenure (Ibyakozwe n’intumwa 20:34).
Mu 1897, ku myaka 25 yabaye umushumba mu itorero ry’ababatisita. Igihe yabaga umushumba mu gihe gito yakujije itorero mu mibare riva ku bantu 25 rigera kubarenga 500.
Muri 1912, ku myaka 39, John Harper n’umwana we w’umukobwa witwaga Annie Jessie waruzwi ku kazina ka Nana bari mubafashe urugendo rwa mbere mu bwato bwamenyekanye nka Titanic ndetse bugahabwa akazina ka Unsinkable boat (ubwato budashobora kuruhoma) kubera ikizere bari babufitiye.
Ntakindi cyavanye John Harper mu bwongereza akerekeza mu mujyi wa chicago ho muri Leta zunze ubumwe z’amerika keretse kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Ariko urugendo yateguye rw’ivugabutumwa ntago yabashije kurugeraho ahubwo ubutumwa yabuvugiye mu bwato ubwo bwagongaga urubura runini rwo nyanja! Mbere yuko nkomeza, reka mbanze mvuge ku butunzi yari yatanze. Ubwo abandi buriraga ubwato bajya gushimisha imibiri yabo ndetse banaryoshya, John Harper we yabwuriye afite intego yo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza gusa! Nifashishije urubuga rwa Measuring Worth - Historical Currency Calculator rugaragaza ko amatike y’ubwato bwa Titanike yarari mu byiciro bitatu. Amateka agaragaza ko John Harper yari mu cyiciro cya kabiri (Second Class Passenger). Itike yaguraga 60$ (79,153.50 Frw) ubu ashobora ku ngana na 1,400$ (1,846,915 Frw).
Ese ninde muri mwe, nako muri twe uri gusoma ino nkuru wasabwa amafaranga akemera kuyatanga ngo ashyigikire ivugabutumwa?
Byashoboka ko uhise wibuka ko bijya bikugora gutanga amafaranga y’urugendo mu itsinda ry’abaririmbyi ubamo ngo mujye mu ivugabutumwa ariko John Harper yari yarasobanukiwe ko intego ye atari ugukorera amafaranga menshi ahubwo amafaranga ari amufasha kugera ku ntego!
Ubwo ubwato bwa Titanic bwatangiraga kurohama, John Harper yateye hejuru aravuga ati: "ABANA, ABAGORE, N'ABATARIZERA YESU NIBO BAGOMBA KUJYA MU BWATO BW'UBUTABAZI MBERE" We yahisemo kwigumira mu bwato (Ababyumva bamufata nk’uwiyahuye). Ubwato bw’ubufasha bumaze kurangira, Harper yatangiye kubwiriza ubutumwa bwiza abari mu bwato asoma Ibyakozwe n’Intumwa 16:31, ababwira ko nibihana ibyaha byabo, bakizera umwami Yesu barakiza ubugingo bwabo kandi ko hari ubundi buzima nyuma y’ubu buzima.
Harper ubwo yabonaga ko ubwato bukomeje kurengerwa n’amazi, we ubwe yafashe umwambaro utuma abantu batarohama awuha umwe mubari banze kumva ubutumwa bwiza yigishaga, kuko yizeraga ko uwo narokoka nibura azumva ubutumwa bwiza ahandi agakizwa! Mbega umugabo utangaje!!! Yewe navuga ko yujuje ibyanditswe byera Pawulo yavuze ko yakemera gutanga ubugingo bwe kugirango ubutumwa bwiza bugere hose (Abafilipi 2:17).
Umusozo n’amasomo
- Harper ntabwo yatanze amafaranga y’urugendo (ticket money) afite intumbero yo kujya mubukerarugendo cyangwa kwishimisha ahubwo yayatanze afite intego yo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza, n’isomo kubanyetorero ko nubwo kujya gutembera ari ingenzi ariko tutagomba kwibagirwa ko no gutanga amafaranga kubw’ubutumwa bwiza nk’ibiterane, ubumisiyoneri n’indi mirimo y’ivugabutumwa ari ingenzi cyane.
- Harper ntabwo yagize kwizera ko ararokoka akagera muri Chicago kubwiriza ubutumwa nk’intego y’urugendo rwe, ahubwo yizeye ko n'ubutumwa bwiza bwavugwa ari no mu makuba, natwe nk’abitorero ntidukwiriye gutegereza igihe runaka cyiza ngo tubone kuvuga ubutumwa bwiza ahubwo no mu makuba tugomba kugira umwuka wo gushira amanga tukavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu bwo kwihana no kubabarirwa ibyaha!
- Ese ko Harper yatanze umwambaro umurinda kurohama kubwo gukiza uwari wanze kumva ubutumwa bwiza, yizera ko narokoka nibura azabwumva ahandi; wowe ni iki ukora cyangwa ni iki utanga kugirango nibura urokore ubugingo bw’abarimbuka?
- John Harper afatwa nk’intwari y’isi kubwo kwitangira bamwe mu bari mu bwato bwa Titanike ariko akanafatwa nk’intwari y’ijuru kubwo kwitangira ubutumwa bwiza!
26 thoughts on “Yakuyemo umwambaro utuma abantu batarohama awihera undi-Yohana Harupa (John Harper)”
Amen,
Hano harimo amasomo menshi.
Mu bintu bitugora twebwe abantu ni ugukoresha ubutunzi ku murimo w’Imana.
John Harper ni urugero rwiza rwo kwitangira umurimo w’Imana.
God bless you 🙏
Bibe bityo!!!
Be blessed, Imana ikize ubwoko bwayo ubugugu
Amen, icyampa ibyacu bikaba igihombo ku bw’ubutunzi bukomeye muri Kristu
Amena
Gukunda Umwami ni byiza . Biduha amaso areba inyuma yingorane duhura nabyo nka Sitefano naya Kristo warebye ibyishimo bimushyizwe imbere agakomera umutima ku musaraba. Harper yakunze umwami ntacyo yamurutishije!!Imana iguhe umugisha Yves.
Amena
Nanjye ubwo nandikaga ino nkuru nakomeje na nyuma yaho gufashwa ni ibi:
1) John Harper yarasakuje avuga ko mu bantu bagomba kujya mu bwato bw’ubutabazi harimo ABATIZERA
2) Impamvu yabikoze ni uko yizeraga ko NIBAROKOKA URUPFU RW’UMUBIRI, BAZABA BAFITE AMAHIRWE YO KUROKOKA URUPFU RW’UMWUKA!
3) Kandi namenye ko ikiganza gihora gifunze ngo kidatanga, kitanakwakira kuko gifunze
Imana ikomeze kudufasha!!!
Amen, be blessed!
Yakoze umurimo yitanga,
Yarokoye ubugingo bwari bugiye kuva mu mubiri , bukereza ahataba umurimo cg umugambi.
Umubwiriza 9:10
Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.
Ni gutya Yesu asa nk’ utindije isezerano ryo kugaruka ngo byibura hagire uwakizwa (2 Peter 3:9)
Amena!
Urakoze cyane kutwibutsa ibi Muganga Ivan!
1. Umutima ukwirwamo abandi
2. Ntagihe kiza cyangwa kibi cyokuvuga ubutumwa( Paul yambwiye Timoteyo kugira umwete mugihe kimukwiriye nigihe kidakworiye.
3. Kumenya icyo ukwiye gukora mugihe gikwiriye
4. Gukoresha ubutunzi cg icyakadutabaye kugirango hatagira umuntu apfiriye mubyaha
Amena!
Amen,Kristo niwe rugero rwiiza rwo Gukunda.abanyabyaha(abatizera) bararukeneye,kubwo kurokora ubugingo bwabo binyuze mu butunzi bwari bwo bwose Imana yadubaye.
Love wins the soul
Ooooh John Harper ni urugero rwiza, rudufasha kandi rukuraho impamvu zose zatuma tutavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo naho twaba turi mubikomeye.
Disi yumvaga naho uriya mwene data umwe yakiriye Kristo byaba bihagije.
Natwe dukoreshe bicye cg byinshi Imana yaduhaye mukuzana abantu kuri Kristo
Amena, urakoze cyane Kumbuka!
Umuntu w’umwuka anezezwa no Gutanga,
Igiti cyera imbuto kugirango bazirye Kandi zigirire abandi umumaro.
Imbuto zigiti ziva imbere mu buzima bw’igiti zijya inyuma ntiziza ziguruka ngo zifate ku giti, uko Niko imbuto z’umwuka mu buzima bw’abizera zituruka mu mutima wizera yesu uyu niwo mutima John Harper yari afite,
Igituma abizera batinya gutanga bituruka mu gushidikanya k’urukundo rw’Imana ibasha kudutunga no Kutizera (kugira ubwoba bw’ibihe bizaza) no kutumva agaciro k’umurimo yesu yakoze mu buzima bwacu.
Mana dufashe tugire wa mutima wari muri kristo yesu(abafilipi 2:5) umutima utanga kugeza ku rugero rwo Gutanga ubuzima, ukunda ukanagirira impuhwe abari mu bwami be’umwijima.
John yavuze ubutumwa mu magambo
n’ibikorwa
Abavutse ubwa kabiri tuvukira gukorera (gukunda) Imana na bagenzi bacu n’umutima wose, ubwenge bwosen’imbaraga zose,igihe cyacu n’ubutunzi bwacu.
“Biragoye gutandukanya urukundo no gutanga”
Wubahishe uwiteka ubutunzi bwawe(Imigani 4:9) Kandi Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa (ibyakozwe 20:35)
Be blessed yves
Urakoze cyane Mwene Data Alexis, Inyunganizi utanze ni ingenzi cyane kandi nanjye irushijeho kunyungura kumenya, #Imana idukize kudatanga bitewe n’ubwoba bw’ibihe bizaza!
Gashugi Yves!
Uhabwe umugisha kubwo kudusangiza inkuru
Irimo ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Nkuyemo ko ikiguzi cyose byasaba kugirango ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugere ku bantu , cyatangwa .
Harimo : 1. Ubutunzi, 2.Kwitunga(selflessness), nibindi.
Mugire amahoro y’Imana.
Gashugi Yves!
Uhabwe umugisha kubwo kudusangiza inkuru irimo ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Muri iyi nkuru nigiyemo ko ikiguzi cyose byasaba kugirango ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugere ku bantu, cyatangwa
Harimo: 1.Ubutunzi, 2. Kwitanga (Salflessness), nibindi,…
Amahoro y’Imana Abe muri twe.
God bless u Yve
I receive!
God bless u Yves
Amena!
Be blessed @Yves.
Iyo umuntu ageze kukigero cyo gutanga ubuzima bwe ku bagenzi be, nindi ntera ikomeye aba agezeho kandi nibyo Christ ashaka kuko atwifuzaho kugira umutima wari muriwe.
Imana idufashe kugira umutima wari muri Kristo; Abafilipi 2:5, ndetse n’imitekerereze nki ya Kristo 1 Abakorinto 2:16.
Amena!
Urakoze cyane Yohana!