Urwandiko rwandikiwe umuryango igice cya kabiri: Byabanje kumbera urujijo; niba Eva ari we wacumuye bwa mbere, kubera iki byabajijwe Adamu?

Intangiriro

Kugirango tubanze twisubize kino kibazo, reka tubanze turebe uko byagenze kugirango bigere hano. Igisubizo cy’iki kibazo ntikize kuba imaramatsiko yo guhuza ibyo tutari tuzi ahubwo twite cyane ku cyo Imana ishaka kuvugana natwe.

Tukiri abana bato, ndetse nubu mubitekerezo hari abumva satani nk’ikintu giteye ubwoba, gifite amahembe manini, n’amenyo manini n’inzara zisongoye, amaso atukura, yewe ndetse gifite ijwi riteye ubwoba, ariko Satani ntabwo ateye ubwoba nkuko bamwe babitekereza, kuko iyo biza kuba ibyo ntawagashutswe nawe kuko twazajya tubona uko ameze tugahunga tukiruka. Satani afite ubushobozi bwo kwihindura ikintu gishobora gukurura benshi kubera ubwiza bwacyo, ibyo bihamywa n’ibyanditswe byera yuko rwose afite n’ubushobozi bwo kwihindura Marayika w’umucyo (2 Abakorinto 11:14). Ndetse nahawe kumenya n’Umwami Mana yuko, iyo Satani abona atakugusha bimworoheye abanza kubaka umubano nawe.

Urugero: Kugukundisha abanyangeso mbi akumvisha ko uzabahindura ariko afite intego yo kugirango uzirure ibyo waziririzaga bityo akamenyero kabyo kazatume biba ububata maze ubusabane n’Imana abugabanye. Pawulo yahamije ibi agira ati: Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza (1 Abakorinto 15:33).

Ibyo nibyo byabaye kuri Eva, nawe iyo aza kubona ko Satani ari ikiremwa giteye ubwoba aba yarirutse agahunga. Ntekereza ko ubwo Satani yazaga mu ishusho y’inzoka (Itangiriro 3:1), yaje imubwira mu ijwi ryiza kandi ryoroheje cyane ndetse rifite ibihamya byinshi byo kwemeza (Convincing Language) hanyuma Eva akaba yarakuruwe n’ibyo. Reka nsoze ino ngingo mvuga ko ubu buryo Satani ataretse kubukoresha ahubwo no muri iki kinyejana aracyabukoresha nk’uburiganya kugirango agushe benshi (Ubisoma abyitondere).

Mama Gahini (Eva) yaracumuye Imana ibibaza Papa Gahini (Adamu)

Mbere yuko Eva aremwa, Imana yahaye Adamu amabwiriza azabagenga muri Edeni (Itangiriro 2:15-17). Iyi ni ishusho y’igihamya cy’uko umugabo ariwe waruri mu nshingano zo kuba umwigisha w’umugore we. Zimwe mu mpamvu twavuga zishyigikira ibyo ni uko:

  • Adamu ni we waruri mu nshingano zo kumenya umuryango (umuvugizi) bityo Imana yari ikwiye kumubaza ibyakozwe.  
  • Adamu yagombaga kwigisha kandi agakomeza kwigisha Eva, amategeko Imana yabahaye yo kuba muri Edeni, bityo yari akwiriye kubazwa umusaruro w’inyigisho.
  • Mubyo Imana yabwirije Adamu harimo kurinda ibiri muri Edeni kandi muri byo harimo na Eva, bityo Adamu niwe warufite inshigano zo kurinda Eva no kumubazwa.

Ingingo zavuzwe haruguru ziradufasha kumva neza impamvu Imana yabajije Adamu ibyo Eva yari kubazwa. Si ibyo gusa ahubwo na Eli yabajijwe iby’abana be kuko yari umugabo murugo, nubwo ariko dusa n’abasubije iki kibazo, turasigarana ihurizo rivuga riti:

Niba Adamu yarabajijwe ibyo Eva yakoze, ubwo n’ibyaha bye yari kubibazwa?

Ntekereza ko iri hurizo ntawutaryibaza, ariko reka twifashishe icyo Imana yandikishije kugirango dusobanukirwe.

Ndahamya ko impamvu Imana yabajije Adamu icyaha cya Eva ari ukwerekana ko abagabo bafite inshingano yo kurinda no kwita kubagore babo nkuko Kristo arindisha itorero umwuka wayo wera kugirango Satani atarigusha mu cyaha cy’ubushukanyi nkicyo Eva yagushijwemo na Satani (Abefeso 5:27). Ariko kandi nubwo abagabo bafite inshingano zo kurinda no kwigisha abagore babo, nta rutabi bafite mu guhitamo kwabo nubwo babereka ikiza icyo aricyo bahitamo icyo bashatse bityo Adamu yabajijwe inshingano ze hanyuma Eva abazwa amahitamo ye. Ibi tubihamirizwa n’uko Adamu atariwe wagezweho n’ingaruka gusa ahubwo buri wese yagezweho n’ingaruka ku giti cye (Intangiriro 3:8-19).

Umusozo

Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi (1 Petero 3:7).

Ibyo kuzirikana

  • Umugabo niwe ufite inshingano zo kwigisha umugore amategeko y’Imana.
  • Umugore niwe mufasha muri izo nshingano kugirango buzuze umugambi w’Imana mu isi.
  • Umugabo azabazwa inshingano ze murugo n’umugore abazwe inshingano ze ariko ntawuzahanirwa amahitamo y’undi mu gihe umwe yujuje inshingano ze.
  • Satani si ikiremwa giteye ubwoba nkuko bamwe babyibwira ahubwo afite ubushobozi bwo kwihindura igikoresho abantu bifuza kugirango agushe benshi.

4 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe umuryango igice cya kabiri: Byabanje kumbera urujijo; niba Eva ari we wacumuye bwa mbere, kubera iki byabajijwe Adamu?

  1. Imana iguhe umugisha ayamagambo yuzuye ubwenge Kandi buri wese akwiriye kwita kunshingano ze kuko buri wese aziyikorerera uwe mutwaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *