Mube muduhaye akanya ko kubitekerezaho, Ijambo ryateje isukwa ry’ibisasu kuri Hiroshima na Nagasaki
Ntekerezako waba warasomye igice cya mbere cy’iyi nkuru niba utarayisoma kanda hano uyisome. Mbere yuko nkomeza ku gice cy’amasomo twakuramo nicyo Imana ishaka kutwigisha reka ngaruke gatoya kungaruka iturika ry’ibisasu ryateje I Hiroshima na Nagasaki.
Nkuko nabivuze mu gice cya mbere, ingabo zishyize hamwe zari zigiye guha isomo ritazibagirana ingabo z’ubuyapani. Ese byagenze bite?
Hari taliki ya 06/08/1945, I saa kumi n’imwe na mirongo itanu n’itanu z’igitondo (05:55 am) indege yo mu bwoko bwa Boyingi (Boeing) yahawe kode (Code) y’urugendo ya ENOLA B-29 ENOLA GAY yahagurukiye mu birwa bya Mariyana (Mariana island) iri kugendera kuri metero ibihumbi bibiri na magana inani (2800 m) z’ubutumburuke ariko umuyobozi uyoboye icyo gikorwa Majoro Karoli (Major Charles William Sweeney) asaba ko indege izamuka ikagendera kubutumburuke bwa metero ibihumbi icyenda (9467 m) ibi yabikoze kugirango ibyotsi nibizamuka mu ikirere bitangiza indege ikabura uko ivamo. I saa mbiri na cumi n’itanu z’igitondo (08:15 am) abakomando bagurutsa indege bavuze ko biteguye gushumika I Hiroshima, uwo mwanya barekuye igisasu gipima ibiro mirongo itandatu na bine (64 kgs) cyahawe akazina ka little boy (Akagabo kubusabusa) nyamara nubwo wumva ari bicyeya ishyano ryari rigiye gucika umurizo kubera ko icyo gisasu cyari cyibitsemo uburozi bwa iraniyumu (Uranium) bwuzuyemo amashanyarazi, byafashe amasegonda mirongo ine n’atatu (43 sec) kiba cyikubise kubataka gifite uburemere bwa kiro toni cumi n’eshanu zihwanye n’ibiro miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000 Kgs), urasuku rwacyo rwonyine rwahise ruziba amatwi abantu nibura bari mu biro metero bitanu (5 km). Niba cyaraguye ku muturirwa wa Kigali City Tower (Mu mujyi) ubwo umuntu uri hafi y’inyubako y’amatara kandi yikaraga (Kigali Convention Center) yahise aziba/apfa amatwi. Byashoboka ko izo nyubako utazizi, reka njye I burengerazuba, niba igisasu cyaraguye ku isoko (Market) rya Kamembe ni ukuvuga ngo umuntu wese uri kuri Hoteri ya Kivu Marina cyangwa kukibuga cy'indege cya Kamembe yahise aziba/apfa amatwi, nako byaba byiza upimye uburebure bwa kirometero eshanu (5 km) uturutse aho uri. Mbega akaga, mbega akaga n’umuborogo. Nyuma y’iminsi itatu gusa ni ukuvuga ngo kuwa 09/08/1945 indege yo mu bwoko bwa Bockscar yarekuye igisasu cyahawe akazina ka Fat boy (Ikigabo cya Kasha) I Nagasaki.
Muri uwo mwaka (1945) abantu 140,000 bahise bapfa I Hiroshima, naho I Nagasaki hapfa abangana na 74,000 ni ukuvuga ngo hafi kimwe cya kabiri cyabatuye iyo mijyi barapfuye. Kubera imirasire y’ibisasu byatewe I Hiroshima byahise bitwika 74% by’amazu yose y’uwo mujyi. I Nagasaki ibishashi by’igisasu byamaze iminsi itatu bigwa nk’imvura kandi bifite ubushyushye bwa 4000 °C. 90% by’abaganga barapfuye amavuriro 42 muri 45 yarasenyutse ni ukuvuga ngo hasigaye amavuriro 3 gusa. Mvuze ibya kanseri yo mumaraso (Leukemia), nkavuga iby’inda zavuyemo (Abortion) n’izindi ngaruka nyinshi ntibyarangira
Reka ducumbike inkuru y’I Hiroshima na Nagasaki turebe icyo Imana ishaka
Nsoma ino nkuru niyumvisemo gutanga amasomo mubice bibiri. Icya mbere ni ku muryango, icya kabiri ni mubuzima busanzwe.
Isomo ku muryango
Nasomye ubushakashatsi, ndeba ibiganiro bitandukanye bivuga ku nkingi (Pillars) zo kugira umuryango mwiza nsanga imwe mu nkingi ni kwiga kuganira “communication.” Ubwo nimenyerezaga umwuga muby’ubuvuzi bujyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (Clinical Psychology) nagiye nakira imiryango iri gusaba za gatanya ariko wasangaga imwe mu impamvu ituma badahuza ni uko batazi kuganira “communication” aho usanga mubiganiro byabo umwe niba avuze ijambo runaka undi aryumva uko undi atarivuze, yewe sinatinya kuvuga ko bisa nkibya “Mokusatsu” aho uwasemuriraga ingabo zishyize hamwe (Allied armies) yibeshye akavuga icyo Suzuki atavuze bigatuma hasenyuka byinshi ninako uko kutumvana mu muryango kwasenye kandi gukomeje gusenya byinshi.
Imiryango myinshi ishakana ikundana ariko imwe nimwe ntishishikarira kwiga kuganira no kumvana ari nayo ntandaro yo gusenyuka kw’ingo nyinshi kandi mubyukuri kutumvikana ntibyagakwiye kuba umwanya wo kwemezanya k’uri mukuri n’uri mumakosa ahubwo byagakwiye kuba umwanya wo kumenyana, umenya icyo ukwiriye gukora nicyo udakwiriye gukora aho kwemeza undi ko ariwe uri mu mamakosa wowe uri mukuri (Ubisoma, asome yitonze). Nicyo gituma amasengesho ya bamwe atacyumvikana ku Mana kandi Imana isa niyimutse mungo zabo hakimikwa intonganya no gushinyiriza nyamara umwanditsi w’ibitabo Eduwini Firidimani (Edwin Friedman) mu gitabo yise “Leadership in the age of Quick Fix” yavuze ko igituma abashakanye babaho bababaye harimo gushinyiriza ntibavuge ibitagenda neza.
Isomo mu buzima busanzwe
Ubwo narindi mu ishuri ry’igishaga kuganira (Communication Courses), umwarimu watwigishaga yaratubwiye ngo “nuvuga ikintu, ntukagenzure niba abo ubwira bucyumvise gusa, ahubwo ujye ugenzura niba banumvise icyo washakaga kuvuga.” Nanyuze ahantu hatandukanye, mpura n’abantu batandukanye, abakuru n’abatoya, ariko amakosa menshi maze gukora yababaje abantu nanjye ubwanjye akambabaza ashingiye kukuba ntarize neza isomo ryo kuganira. Ushobora gusoma ino nkuru ukumva itakureba, ukumva ibyo wavuze byari bwikiriye ariko niba byari bwikwiriye kubera iki bitazanye ubumwe nabo wabibwiye ahubwo bikazana urwango? Ese ni uko banze kumva ukuri? Reka mvuge ko byashoboka ariko se wateye intambwe yo gusaba imbabazi? Byashoboka ko umutima uri kukuburanya ariko icyo umwuka agusaba ucyumvire.
Umusozo
Nkuko I Hiroshima na Nagasaki hasenywe no kwibeshya kubusobanuro bw’ijambo “mokusatsu” ni nako kutumva neza ibyo umwe mubashakanye ashaka kuvuga byubitse imiryango myinshi kandi Imana yifuza ko abantu barenga amateka, ibikomere, aho bavukiye, n’imyumvire yabo ahubwo bakiga kuganira bishyitse kandi bishingiye kubyanditswe byera bizana n’ubusabane mu muryango no mwuka. Kompanyi (Company) nyinshi zigenda zisenyuka ndetse n’umubano w’abandi ukagenda ugwa hasi kubera kutamenya gusobanukirwa icyo undi yashakaga kuvuga ahubwo ukumva icyo ushaka kumva, kandi burya ibanga ryo gutegwa amatwi riri mugutega amatwi abandi sigaho kureba ibyo abandi batagukoreye ahubwo reba ibyo wabakoreye kuko aribyo uzabazwa.
Amakosa dukora mubiganiro ni uko tudatega amatwi tugamije kumva ahubwo tuyatega tugamije gusubiza-Sitiveni Kove (Steven Covey). Nanjye reka nongereho ati: “Ikibazo ni uko iyo tuganira twita cyane kubyo turi buvuge uwo turi kuganira namara kuvuga kuruta kwita cyane kubyo ari kutubwira/kuvuga.”