Isanamitima Igice cya Mbere

Benshi babisoma bihuta ntibabyumve, Ariko ababyumvishe byatumye bababarira by’ukuri.

Iyo kenshi twumvise ijambo ibikomere/igikomere duhita dutekereza “ibikomere by’umubiri” ariko hari ibikomere by’umutima buri wese agendana bitewe naho yavukiye, aho yabaye ndetse nibyo yanyuzemo, hari abafashwe kungufu, hari ababeshyewe, hari abiciwe ababo, ndetse hari nabafite ibikomere bakomora kubikomere by'ababyeyi babo (Transgenerational Trauma). Abahuye nibyo bikomere bituma biyumva uko batari; aho bakunze kwiyanga ubwabo ndetse n’imibanire yabo n’abandi ikagorana (Umutima ukomeretse utarakira biraworohera gukomeretsa abandi). Urugendo rwo gukira ibikomere rufata igihe, aho umuntu ahabwa umwanya akamenya ibyamubayeho, agafata igihe cyo kwemeranwa nabyo, akabyatura kugeza ku gihe atanga cyangwa asaba imbabazi.

Ese warahemukiwe/warakomerekejwe?

Ese nawe warakomerekejwe? Ndahamya ko iki kibazo abenshi basubiza ati “Yego” nkuko nabivuze haruguru ku mpamvu nyinshi abantu bakomerekeyemo nakongeraho ko hari nabakomerekera mu rukundo kubwo kwangwa nabo bari barashoyemo igishoro cy'amarangamutima yabo yose, abakomerekera mu muryango kubwo kubura ibikenerwa shingiro by’ubuzima bwabo, hari abakomerekera muri sosiyeti bitewe nuko babannyega uko bagaragara cyangwa n’ubundi burwayi bw'ingingo.

Sibyo gusa ahubwo na Bibiliya itugaragariza abantu bagiye bagira ibikomere by’imitima. Hano hari ingero zitandukanye:

  • Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, barampema bakanzunguriza imitwe (Zabuli 22:8), iyi ni zabuli yavugaga kuri Yesu (Messianic Psalms), ivuga umubabaro yagize bitewe nuko abantu bamusekaga. Ese nawe hari igihe itsinda ry’abantu ryigeze rigukwena? Ese warababariye?
  • Ubwo twazaga I Makendoniya imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hari intambara, imbere hari ubwoba (2 Abakorinto 7:5). Ubu ni ubuhamya Pawulo yatanze ko yari afite integer nkeya z’umubiri ndetse n’ubwoba bwo mumutima. Ese nawe wigeze ugorwa n’abantu mubana mumurimo w’Imana cyangwa mukorana mukazi? Byaragokomerekeje? Ese warababariye?

Nubwo kuri iki gice n’ibanze cyane kubakomerekejwe byashoboka ko wowe uri gusoma ino nkuru nawe waba warakomerekeje umuntu runaka. Ese wasabye imbabazi? Ese waribabariye wowe ubwawe?

Benshi babisoma bihuta ntibabyumve

Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu (Matayo 6:12 Bibiliya Yera).

Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho (Matayo 6:12 Bibiliya Ntagatifu).

Utubabarire ibyo twagucumuyeho, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho (Matayo 6:12 Bibiliya Ijambo ry’Imana).

Njyendeye ku mirongo twakoresheje ya bibiliya z’ubwoko butandukanye [Yera, Ntagatifu, Ijambo ry'Imana] kugirango twumve ubutumwa Yesu yashakaga gutanga ndumva twakoresha inyandiko ya Bibiliya ntagatifu. Ndahamya yuko rino sengesho Yesu yigishije abigishwa be gusenga abantu benshi barizi ndetse bakunze kurikoresha mumakoraniro yabo basenga.

Reka nsubiremo rino sengesho mu nyuguti nini, UTUBABARIRE IBICUMURO BYACU (MANA UMBARIRE IBYAHA BANJYE), NK’UKO NATWE TUBABARIRA ABADUCUMUYEHO (KURUGERO NANJYE NABABARIYE RUNAKA WAMPEMUKIYE) ”Ubisoma abyitondere”.

Ese wa muntu waguhemukiye waramubabariye? Ese Imana iramutse ikubabariye kurugero ubabariraho/wababariyeho uwaguhemukiye wakumva unezerewe? (Utubabarire ibyaha byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho). Ahari ubu dufatanirije hamwe kumva icyo Imana yashakaga kutubwira. Nyuma yibi ahari byashoboka yuko umutima wawe uvuze ati: Hoya Mana ntuzambabarire nkuko mbabarira abampemukiye kuko nabahaye imbabazi zidashyitse (zidaturutse ku mutima).

Umwanzuro n’umusozo

Kubabarira ntago bibohora uwahemutse gusa ahubwo bibohora nuwahemukiwe. Nyakwigendera wihaye Imana kandi akaba umuvugabutumwa wamenyekanye cyane mumahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda Padiri Obaridi Rugirangoga yatanze ishusho yo kubabarira muri aya magambo: Umuntu uhetse niwe uvunika kuruta uhetswe. Yagarukaga cyane ko uhetswe ari uwahemutse, hanyuma uhetse ni uwahemukiwe. Bityo iyo utababariye kandi warahemukiwe ni wowe uvunika kuko uba uhetse uwahemutse.

Ngana ku musozo w'iyi nkuru nakwibutsa ko muri Yesu ariho turuhukira byuzuye kubera ko Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima (Yesaya 61:1) kandi yahagaze ahirengeye aravuga ati: Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura (Matayo 11:28).

Mugirirane neza, mugirirane imbabazi (Abefeso 4:32) kuko namwe aribwo muzababarirwa.

8 thoughts on “Isanamitima Igice cya Mbere

  1. Imana Iguhe umugisha rwose Imana ikomeze ikore umurimo mumutima yacu iduhe kubabarira no Gusaba imbabazi byuzuye????

  2. Ubutumwa bukomeye cyane. Ntabwo Imana yadusaba kubabarira tutabishobora, ahubwo iyo ituye muritwe, imbabazi zayo ziduturukamo nk’imirasire y’izuba, zigasaaga tukababarira abandi. Yesu aguhe umugisha mwinshi

  3. Iyi nteruro inkoze ku mutima

    Reka nsubiremo rino sengesho mu nyuguti nini, UTUBABARIRE IBICUMURO BYACU (MANA UMBARIRE IBYAHA BANJYE), NK’UKO NATWE TUBABARIRA ABADUCUMUYEHO (KURUGERO NANJYE NABABARIYE RUNAKA WAMPEMUKIYE) ”Ubisoma abyitondere”

  4. Yona 1:3

    Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

    Amateka yari amaze imyaka 340 Yona ataravuka yamuteye ibikomere, kugeza ku rwego yahisemo guhunga no gupfa aho kuburira ab’inineve ngo babarirwe.

    Abaheburayo 12:15

    Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana,

    Umwami aduhe Imbaraga zo kubabarira no gusaba imbabazi kugirango tubohoke byuzuye. Kugirango hatagira umuzi wo gusharira umera muri twe bigatuma duhumanya abadukomokaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *